Umuraperi Zeo Trap uri mu bahanzi bakomeje kuzamuka mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda, yashyize hanze EP nshya yise ‘Story Yose’, igaruka ku rugendo rwe bwite kuva yinjiye mu muziki kugeza aho ageze ubu.

Iyi EP igizwe n’indirimbo zitandukanye zirimo ‘Story Yose’, ‘My City’, ‘Karafashwe’, ‘Flow za NYC’ yakoranye na Chaka Fella, Bodack na Bwiru Majagu, ndetse na ‘High za Danger’.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Zeo Trap yavuze ko iyi EP ari nk’igitabo kivuga amateka ye, aho buri ndirimbo ifite ubutumwa bwihariye ariko buhuriye ku nkuru imwe y’urugendo rwe mu muziki.

Yagize ati: “EP yanjye yitwa ‘Story Yose’ ivuga ku rugendo rwanjye mu muziki, mbere y’uko ntangira, igihe nawinjiriyemo, hagati mu rugendo, imvune zari zirimo n’ibindi. Ni byo EP igarukaho muri rusange.”

Kimwe mu byagarutsweho cyane kuri iyi EP ni uko yahisemo gukorana n’abahanzi bo mu itsinda rya Kavu Music gusa, aho yagaragaje ko ari icyemezo gishingiye ku mateka basangiye.

Yagize ati: “Nabo ni bamwe mu bagize urugendo rwanjye mu muziki kuva ntangiye kugeza uyu munsi.”

Zeo Trap yasobanuye ko iyi EP igaragaza ubuzima bw’umuhanzi ukizamuka, harimo urugamba rwo gushaka izina, imbogamizi zo mu ruganda rw’umuziki, n’ibindi bibazo abahanzi benshi bahura na byo.

Ati: “Hari aho mvuga uburyo ibintu bitari byoroshye, nkagaruka ku bibazo duhura na byo mu muziki. Buri ndirimbo igenda ikomoza kuri ibyo byose. Ni inkuru nyayo y’ubuzima bwacu.”

Yasoje asaba abakunzi b’umuziki nyarwanda gukomeza gushyigikira ibikorwa by’abahanzi bakizamuka, ashimangira ko bafite byinshi byo gutanga.

Ku bijyanye n’ahazaza, yavuze ko ari guteganya indi mishinga irimo album nshya ndetse n’igitaramo cye bwite ashobora gukora muri uyu mwaka.

Muri rusange, ‘Story Yose’ ni EP igaragaza neza intambwe n’inkuru y’umuhanzi uri kwiyubaka, wandika amateka ye buhoro buhoro afatanyije n’abo yatangiranye na bo.