Kigali, 8 Mata 2026 – Madamu Jeannette Kagame yashimye urugendo rw’imyaka 30 rw’Umuryango IBUKA, uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba Abanyarwanda gukomeza kwimana u Rwanda no gusigasira ibyo bamaze kugeraho.
Uyu muryango washinzwe mu 1995, ugamije kurengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kubungabunga amateka no guharanira ko itazasubira ukundi. Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko IBUKA yabaye igisubizo ku ngaruka zikomeye Jenoside yasize mu muryango nyarwanda.
Mu ijambo rye, yashimye abagize ubutwari bagashinga IBUKA ndetse n’ubufatanye bw’Abanyarwanda bakomeje kuwushyigikira. Yavuze ko u Rwanda rwagize ibyago bikomeye byo kunyura muri Jenoside, ashimangira ko uwo murage ugomba kwitabwaho no kurindwa.
Yagize ati: “Kwibuka si igisebo, si n’ikamba… ni inshingano yo kurinda amateka no kwirinda ko ibyabaye byasubira.”
Yakomeje ashimangira ko kwibuka abazize Jenoside ari inshingano ya buri Munyarwanda, kuko umuryango utibuka amateka yawo udashobora kubaho neza. Yagaragaje ko nubwo Jenoside yashegeshe igihugu, Abanyarwanda bahisemo inzira yo kwiyubaka no kubaho.
Madamu Jeannette Kagame kandi yashimye intambwe imaze guterwa mu rugendo rw’imyaka 30 ishize, agaragaza ko kubabarira ari imwe mu ntsinzi zikomeye igihugu cyagezeho. Yavuze ko imbabazi atari intege nke, ahubwo ari imbaraga z’umutima n’ubutwari bwo kwanga urwango.
Yibukije ko hari abagishaka guhakana no kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba Abanyarwanda kudatezuka ku nshingano yo kuyarinda no kuyasigasira. Yagaragaje ko amahoro n’umutekano igihugu gifite bidakwiye gufatwa nk’ibisanzwe, ahubwo ko bisaba ubwitange no kubirinda.
Yagize ati: “Nta na rimwe tuzigera twicuza amahitamo twakoze yo kubaka u Rwanda twifuza.”
Yasabye urubyiruko gufata iya mbere mu gukomeza kubaka igihugu, gukunda u Rwanda no gusigasira umurage basigiwe.
Ku ruhande rwe, Rose Mukankomeje, umwe mu bashinze IBUKA, yagaragaje ko hakenewe gushyirwaho uburyo buhamye bwo kwigisha amateka, cyane cyane mu mashuri makuru na za Kaminuza, kugira ngo ukuri ku mateka kudahindurwa.
Yasabye urubyiruko kuba inyangamugayo, kwirinda ingeso mbi no gukora ibishoboka byose kugira ngo ibyabaye bitazasubira ukundi.
Iyi myaka 30 y’urugendo rwa IBUKA igaragaza imbaraga n’ubudaheranwa bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’uruhare rwabo mu kubaka u Rwanda rushya rufite icyerekezo cy’ubumwe n’ubudaheranwa.

0 Comments