Ticker

6/recent/ticker-posts

Ad Code

Responsive Advertisement

PEREZIDA KAGAME YAGEZE I GABORONE MU RUZINDUKO RW’IMINSI IBIRI, HATEGEREJWE AMASEZERANO Y’UBUFATANYE


 Gaborone, Botswana – Perezida wa Rwanda, Paul Kagame, yageze i Gaborone mu Botswana, aho ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije gukomeza guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cyitiriwe Sir Seretse Khama International Airport, Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Botswana, Duma Boko, mu muhango wagaragaje ubucuti n’ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Rwanda byatangaje ko uru ruzinduko ruzibanda ku biganiro byo ku rwego rwo hejuru hagati y’abakuru b’ibihugu byombi, birimo ibiganiro byo mu muhezo hagati ya Perezida Kagame na Perezida Boko, bizakurikirwa n’inama zihuza intumwa z’impande zombi ndetse n’ikiganiro n’itangazamakuru.

Mu byitezwe muri uru ruzinduko harimo isinywa ry’amasezerano atandukanye agamije guteza imbere imikoranire. Muri ayo masezerano harimo ajyanye no kwirinda isoreshwa ry’igicuruzwa kabiri, gukuraho Visa ku bafite Pasiporo za Dipolomasi, iz’abayobozi n’izisanzwe, ndetse n’amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere.

Harateganywa kandi gusinywa amasezerano y’ubufatanye (MoU) mu nzego zirimo ubuzima, ubucuruzi, ubukungu n’ishoramari, ndetse n’amasezerano hagati ya Botswana Investment and Trade Centre na Rwanda Development Board agamije guteza imbere ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame n’intumwa ayoboye banategerejwe kwakirwa ku meza na Perezida Duma Boko, mu rwego rwo gukomeza gutsura umubano w’ibihugu byombi.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko, Perezida Kagame azasura Botswana Diamond Trading Company, ikigo gikomeye mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro ya diyama muri Botswana.

Uru ruzinduko ruje rukurikira urwo Perezida Kagame aherutse kugirira muri Tanzania ku wa 3 Gicurasi 2026, aho yari yitabiriye ibikorwa by’akazi by’umunsi umwe.

Post a Comment

0 Comments