Ibi yabitangaje mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashimangira ko kwibuka ari umwanya wo gufata amasomo akomeye y’amateka.
Mu butumwa bwe, Shaffy yabanje guhumuriza abarokotse Jenoside, agaragaza ko iki ari igihe gikomeye ku Banyarwanda benshi, ariko nanone kikaba n’umwanya wo kwiyubaka no gukomeza ubumwe.
Yagize ati:
“Ni igihe cyo kwibuka imbaraga z’ubumwe, haba mu gukora ikibi no gukora icyiza. Twabonye ingaruka z’ikibi, bityo bikwiye kutubera isomo ryo guharanira icyiza.”
Shaffy yakomeje agaragaza ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bitangirira ku kumenya amateka y’igihugu. Yavuze ko kwiga amateka bifasha umuntu gusobanukirwa neza aho igihugu cyavuye, bityo bikamufasha no kubwira abandi ukuri.
Ati:
“Icya mbere ni ugufata umwanya nkiga amateka yacu, nanjye nkayigisha abandi, kugira ngo dusobanukirwe aho twavuye n’impamvu ari ingenzi kwibuka.”
Yongeyeho ko urubyiruko rukwiye kumva ko kwiga amateka atari ugucika intege, ahubwo ari uburyo bwo gukura amasomo atuma ruba imbaraga mu kurwanya urwango n’amacakubiri.
Uyu muhanzi yanagarutse ku ruhare rw’imbuga nkoranyambaga, avuga ko ari igikoresho gikomeye mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza no kurwanya ingengabitekerezo mbi. Yemeza ko na we azikoresha mu kwigisha no kwibutsa abantu ingaruka mbi Jenoside yasize, ndetse n’agaciro k’amahoro n’ubumwe igihugu kimaze kugeraho.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Shaffy yasabye Abanyarwanda bose, cyane cyane urubyiruko, gukoresha ubumenyi bafite mu kubaka igihugu kirangwa n’amahoro, ubumwe n’iterambere.
Yibukije ko kwibuka atari ukureba inyuma gusa, ahubwo ari no gufata umwanzuro ukomeye wo kurwanya ikibi cyose cyasubiza igihugu mu mateka mabi, no guharanira ejo hazaza heza h’u Rwanda.

0 Comments