Ticker

6/recent/ticker-posts

Ad Code

Responsive Advertisement

Mutesi Jolly yasabye urubyiruko kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

 


Kigali, 9 Mata 2026Mutesi Jolly, wabaye Miss Rwanda 2016 akaba n’umwe mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, yasabye urubyiruko kwiga no gusobanukirwa neza amateka yaranze u Rwanda, by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo rubashe guhangana n’abayipfobya.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na B&B ku wa 8 Mata 2026, aho yagaragaje ko kumenya amateka ari intambwe ya mbere mu kurwanya abagerageza kuyagoreka cyangwa kuyapfobya.

Yagize ati: “Nubwo hari abayapfobya, ariko natwe ntitwahangana na bo tutayazi. Urubyiruko mbere na mbere rwihugure mu kumenya amateka y’igihugu cyacu, rusanze neza uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe n’ingaruka zayo.”

Yakomeje ashimangira ko kumenya amateka bifasha umuntu kugira ubushobozi bwo gusobanurira abandi ukuri, cyane cyane mu gihe hari abayagoreka ku bushake cyangwa kubera kutayamenya.

Ati: “Iyo umaze kumenya amakuru, ni bwo uba ufite ubushobozi bwo guhangana n’abayipfobya, kuko ntawutanga icyo adafite. Ntabwo ari iby’abanyapolitiki cyangwa Leta gusa, ni inshingano ya buri wese.”

Jolly yanagaragaje ko urubyiruko rukwiye kwifashisha ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga, aho amakuru yizewe ashobora kuboneka byoroshye, kugira ngo barusheho gusobanukirwa amateka y’igihugu cyabo.

Yasoje asaba urubyiruko kugira uruhare mu gusigasira amateka no kurwanya icyatuma Jenoside yakorewe Abatutsi isubira, ashimangira ko kumenya amateka ari inkingi ikomeye mu kubaka ejo hazaza h’igihugu.

Post a Comment

0 Comments