Imyidagaduro | 29 Mata 2026 | 16:23
Umwanditsi: Zinduka Today
Umuryango w’umuraperi w’icyamamare Tupac Shakur watangaje ko watanze ikirego mu rukiko rwo muri Los Angeles, usaba indishyi ku rupfu rwe rwabaye mu 1996, uvuga ko rwatewe n’ubugambanyi bw’abantu benshi.
Iki kirego kirega Duane 'Keefe D' Davis nk’uregwa mukuru, hamwe n’abandi bantu batatangajwe amazina bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu. Davis ni we muntu rukumbi umaze gushyirwa mu majwi ku rupfu rwa Tupac nyuma y’imyaka myinshi iperereza rikomeje, gusa we yakomeje guhakana ibyo ashinjwa.
Mu nyandiko zatanzwe mu rukiko, umuryango wa Tupac uvuga ko habayeho “ubugambanyi bugoye kandi bwagutse” bwateguwe hagamijwe kumwivugana. Intego y’iki kirego ni ugufasha kubona amakuru arambuye azafasha kumenya abantu bose bagize uruhare muri icyo gikorwa.
Tupac Shakur yari umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana ya rap mu myaka ya 1990, aho yagurishije alubumu zirenga miliyoni 75 ku isi. Azwi cyane mu ndirimbo zirimo Hit ‘Em Up na California Love, ndetse yagaragaye no muri filime zirimo Juice, Above the Rim na Poetic Justice.
Urupfu rwe rwabaye muri Nzeri 1996, ubwo yaraswaga amasasu ane mu gitero cyabereye i Las Vegas. Yaje kwitaba Imana nyuma y’iminsi itandatu ari mu bitaro, afite imyaka 25 gusa.
Mu 2023, Duane 'Keefe D' Davis yashyikirijwe ubutabera ashinjwa icyaha cyo kwica, aho inzego z’umutekano zavuze ko yaba yaragize uruhare mu gutegura icyo gitero. Mu rukiko, ubushinjacyaha bwamwise “umuyobozi wari ku kibuga” wategetse iyicwa rya Tupac.
Polisi ivuga ko Davis yemeye mu biganiro n’itangazamakuru ko yari mu modoka yarasiwemo Tupac, nubwo hatigeze hatangazwa uwakoresheje imbunda. Abandi bantu batatu bari kumwe na we muri iyo modoka bose bamaze gupfa.
Iki kirego cy’urupfu cyatanzwe n’umuvandimwe wa Tupac witwa Maurice Shakur, uhagarariye umutungo w’umuryango, mu izina rya se wabo Mutulu Shakur.
Umuryango we uvuga ko nyuma y’imyaka hafi 30, gufatwa k’umuntu umwe bidahagije, kuko bakeka ko hari abandi benshi bagize uruhare muri ubu bugambanyi.
Banagaragaza ko amakuru ari mu nyandiko z’iperereza ndetse n’ibiganiro byagaragaye muri filime mbarankuru ya Netflix yitwa Sean Combs: The Reckoning, ashobora gufasha gusobanura uruhare rw’abantu benshi muri uru rupfu.
Muri iyo filime, havugwamo ko Sean Combs yaba yarigeze kuvugwaho gutanga amafaranga angana na miliyoni imwe y’amadolari kugira ngo Tupac yicwe, ariko yakomeje kubihakana yivuye inyuma, avuga ko ari ibihuha bidafite ishingiro.
Umuryango wa Tupac uvuga ko iki kirego gishya kizafasha kugaragaza ukuri kuzuye ku rupfu rw’uyu muhanzi, ndetse kikazana ubutabera bumaze imyaka myinshi butaragerwaho.


0 Comments