Ticker

6/recent/ticker-posts

Ad Code

Responsive Advertisement

Perezida Kagame yitabiriye umukino wa ½ cya UEFA Champions League wahuje Atlético Madrid na Arsenal


Yanditswe na Zinduka today | 29 Mata 2026 | 21:42

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye umukino ubanza wa ½ cy’irangiza cya UEFA Champions League wahuje Atlético Madrid na Arsenal.

Uyu mukino wabereye kuri stade ya Riyadh Air Metropolitano iherereye mu mujyi wa Madrid, urangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1, ibintu bisize amahirwe angana ku mpande zombi mbere y’umukino wo kwishyura.

Atlético Madrid yari yageze muri iki cyiciro isezereye FC Barcelona mu mikino ya ¼ cy’irangiza, mu gihe Arsenal yo yasezereye Sporting CP.

Uyu mukino wanitabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo Umwami wa Espagne, Felipe VI, ndetse na Perezida wa Atlético Madrid, Enrique Cerezo. Perezida Kagame yanagaragaye asuhuzanya n’abo bayobozi, mu rwego rwo gukomeza umubano mwiza hagati y’ibihugu.

Perezida Kagame yitabiriye uyu mukino nyuma y’undi mukino wa Champions League wabereye mu Bufaransa, aho Paris Saint-Germain yatsinze Bayern Munich ibitego 5-4 ku wa 28 Mata 2026.

Azwiho kuba ari umufana wa Arsenal, Perezida Kagame aherutse gutangaza ko nubwo amasezerano y’ubufatanye hagati ya gahunda ya Visit Rwanda n’iyi kipe azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2025-2026, bitazamubuza gukomeza kuyishyigikira kuko yayikundaga na mbere y’ubwo bufatanye.

Muri uyu mukino kandi, Perezida Kagame yahawe impano y’ishusho ya stade ya Atlético Madrid, igaragaza umubano mwiza n’ubufatanye buri hagati y’impande zombi.

Ibi bikomeza kugaragaza uruhare u Rwanda rugenda rugira mu kumenyekanisha ubukerarugendo bwarwo ku rwego mpuzamahanga binyuze muri siporo.









Post a Comment

0 Comments