Ticker

6/recent/ticker-posts

Ad Code

Responsive Advertisement

ELVIN CENA YANDITSE AMATEKA: INDIRIMBO YE “LET ME BE” IGEZE KU MWANYA WA MBERE KURI BILLBOARD MURI USA

 


Kigali – Umuhanzi nyarwanda ukizamuka, Elvin Cena, yinjiye mu mateka y’umuziki nyarwanda nyuma y’uko indirimbo ye “Let Me Be” igeze ku mwanya wa mbere mu ndirimbo 10 za Afrobeat zumvwa cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku rutonde rwa Billboard.

Ibi bibaye nyuma y’igihe gito Bruce Melodie na we akoze amateka, ubwo indirimbo ye “When She’s Around (Funga Macho)” yakoranye na Shaggy yageraga ku mwanya wa 20 kuri uru rutonde ku wa 26 Werurwe 2024.

Elvin Cena w’imyaka 21, yinjiye mu muziki mu 2020 ariko izina rye ritangira kumenyekana cyane nyuma yo gusohora “Let Me Be”, indirimbo yahinduye ubuzima bwe ikamushyira mu bahanzi bari kuvugwa cyane muri iki gihe.

Iyi ndirimbo ifite umwihariko wo kuba yarakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’Artificial Intelligence (AI), ibintu bikomeje gutera impaka mu muziki ku rwego mpuzamahanga. Mbere yo kwamamara, uyu muhanzi yari yayisohoye ayise “The Second Voice” kugira ngo atagaragara nk’ukoresha AI ako kanya.

Nyuma y’uko itangiye gukundwa cyane, yayishyize ku rubuga rwa YouTube rwe, aho yakomeje gukurura imbaga y’abayireba.

Kuri ubu, Elvin Cena abarizwa i France aho ari gukomeza amasomo ye, mu gihe ibikorwa bye bya muzika bikomeje kumugeza kure ku rwego mpuzamahanga.

Mu cyumweru gisozwa ku wa 9 Gicurasi 2026, “Let Me Be” ni yo iyoboye urutonde, igakurikirwa na “Chanel” ya Tyla. Izindi ndirimbo ziri mu icumi za mbere zirimo iz’abahanzi nka Asake, Omah Lay, Wizkid na Tems, bigaragaza ko yinjiye mu ruhando rukomeye rw’abahanzi ba Afurika bageze ku isoko mpuzamahanga.

Kwinjira ku mwanya wa mbere kuri Billboard ni indi ntambwe ikomeye ku muziki nyarwanda, ikomeza kugaragaza ko uri kurushaho kumenyekana ku Isi. Ni amateka aje akurikira ayanditswe na Bruce Melodie, wabaye uwa mbere mu bahanzi nyarwanda ugaragaye kuri uru rutonde.

Uru rutonde rwa Billboard rukorwa buri cyumweru ku bufatanye na Afro Nation, rukaba ari kimwe mu bipimo bikomeye byerekana indirimbo zikunzwe cyane ku Isi.

Kuba umuhanzi ukizamuka nka Elvin Cena abashije kuruyobora, byerekana impinduka zikomeye mu muziki, aho ikoranabuhanga rya AI rikomeje kugira uruhare rukomeye mu guhanga no guteza imbere ibihangano.

Mu gihe hategerejwe urutonde rukurikira, amaso y’abakunzi b’umuziki ahanzwe kuri we, harebwa niba azakomeza kuguma ku isonga.




Post a Comment

0 Comments