Tehran, Iran – Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Hip-Hop, Amir Tataloo, yongeye kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru nyuma yo kugirwa Ambasaderi w’Amahoro i Tehran. Ibi byafashwe nk’ikimenyetso cy’uburemere afite mu muziki no mu mibereho rusange, cyane cyane ku rubyiruko.
Amir Tataloo, amazina ye nyakuri akaba Amir Hossein Maghsoudloo, yavukiye i Tehran ku wa 21 Nzeri 1987. Azwi nk’umwe mu bahanzi ba mbere bazanye injyana ya Rap mu rurimi rw’Igiperesi mu gihe iyi njyana itari yemerewe gukorerwa muri Iran.
Amakuru atangwa n’abakurikiranira hafi ibijyanye n’imyidagaduro agaragaza ko yatangiye umuziki mu 2003, akora mu buryo butari bwemewe n’amategeko ariko bikamufasha kwigarurira urubyiruko rwifuzaga impinduka mu myidagaduro.
Mu bihangano bye byamamaye harimo indirimbo zirimo “Energy Hastei” yasohotse mu 2015, ndetse na “Manam Yeki az un Yazdahtam” yakoreye ikipe y’igihugu ya Iran. Indirimbo “Shohada” nayo yamuhesheje icyubahiro cyo kugirwa Ambasaderi w’Amahoro, ikaba yarakunzwe cyane n’abatari bake.
Uyu muhanzi amaze gushyira hanze album zirenga 20, zirimo nka “Tatality”, “Man” na “Yin Yang”, ibintu byatumye afatwa nk’umwe mu bahanzi bafite ibikorwa byinshi kandi bikomeye mu muziki wo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Nubwo yageze kuri ibyo byiza, ubuzima bwa Amir Tataloo ntibwabaye ubworoshye gusa. Yakunze kuvugwaho imyitwarire itavugwaho rumwe, cyane cyane ibijyanye n’ibishushanyo byinshi (tattoos) afite ku mubiri we wose, harimo no mu maso, ibintu bitajyanye n’umuco wa Iran.
Hari kandi ibihe yagiye agirana ibibazo n’inzego z’umutekano, bituma amara igihe mu mahanga, cyane cyane muri Turukiya, mbere yo gusubizwa muri Iran mu mpera za 2023.
Nubwo ibyo byose byagiye bimuvugwaho, abakurikiranira hafi umuziki bavuga ko akomeje gufatwa nk’ijwi ry’urubyiruko, by’umwihariko abashaka impinduka mu mibereho n’imyumvire.
Kugirwa Ambasaderi w’Amahoro kwa Amir Tataloo bifatwa nk’intambwe ikomeye, igaragaza ko nubwo hari impaka zimukikije, ibikorwa bye bifite uruhare mu gutanga ubutumwa bugamije kubaka sosiyete.

0 Comments