Umuhanzi nyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, atanga ubutumwa bwuzuyemo ihumure, icyizere n’ubudaheranwa.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, mu gihe u Rwanda n’Isi bari mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, aho hibukwa inzirakarengane zirenga miliyoni zazize urwango n’ingengabitekerezo mbi.
Mu magambo ye, The Ben yagaragaje ko nubwo hashize imyaka 32 Jenoside ibaye, ububabare bwayo bugihari, ariko u Rwanda rukaba rwarabashije kwiyubaka mu buryo butangaje. Yashimangiye ko buri ntambwe igihugu kimaze gutera ari ikimenyetso cy’imbaraga n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Yagize ati:
“Nyuma y’imyaka 32, u Rwanda ruracyumva uburemere bwa buri buzima. Ariko iyo turebye aho tugeze uyu munsi, tubona igitangaza. Buri kumwenyura n’indirimbo iririmbwa ni intsinzi ku mwijima wigeze kuducengera.”
Uyu muhanzi yakomeje ashimangira ko buri Munyarwanda, cyane cyane urubyiruko, afite inshingano yo kumenya amateka no kuyigiraho, kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Ku bijyanye n’akamaro k’iminsi 100 yo kwibuka, yavuze ko ari igihe cyo kuzirikana abarokotse Jenoside ndetse no kuzirikana ababuze ababo, ashimangira ko ubutumwa bwabo bugomba gukomeza kubabera ishingiro ryo kubaka ejo hazaza.
Yagize ati:
“Iyi minsi 100 ni iy’abarokotse batwigishije kubabarira tutibagiwe, n’abo twabuze badukomeza. Umutima wanjye uri kumwe nawe Rwanda, urumuri ntiruzigera ruzima.”
Ubutumwa bwa The Ben buje bwiyongera ku bw’abandi bahanzi n’ibyamamare bakomeje kwifatanya n’Abanyarwanda muri gahunda ya #Kwibuka32, bashishikariza amahanga kwigira ku mateka y’u Rwanda no kurwanya ingengabitekerezo y’urwango.
Muri rusange, amagambo ye agaragaza ko nubwo u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye cyane, rwashoboye kongera kwiyubaka, rukaba urugero rwiza rw’ubudaheranwa, ubumwe n’icyizere ku Isi yose.

0 Comments