Abiganjemo ibyamamare mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda berekeje i Huye kwitabira iserukiramuco rya Siga Art Festival ryateguwe n’umusizi Rumaga.
Iri serukiramuco riteganyijwe kumara iminsi itatu, kuva ku wa 19 kugeza ku wa 21 Werurwe 2026, rikaba ari ku nshuro ya mbere rigiye kuba.
Mu byamamare byahagurukiye i Kigali byitabira iri serukiramuco harimo abahanzi nka Christopher, Element, Riderman, Kevin Kade, ndetse na Aurore Kayibanda hamwe n’umugabo we, Diez Dola.
Hari kandi abandi bahanzi n’abanyamidagaduro barimo Jules Sentore, Fally Merci, itsinda rya Gen-Z Comedy ririmo Rusine, ndetse na Mani Martin n’abandi benshi.
Rumaga yatangaje ko yifuza ko iri serukiramuco ryajya riba ngarukamwaka, rikabera mu kwezi kwa Werurwe, ukwezi gusanzwe kwahariwe abagore ku isi.
Iri serukiramuco ryatangijwe n’urugendo rwiswe “Rwanda GPS” (Rwanda Guardians of Performing Stories), aho abaryitabiriye bavuye i Kigali berekeza i Huye banyuze ahantu hatandukanye biga amateka yaho n’akamaro kabyo mu mateka y’u Rwanda.
Ku wa 20 Werurwe 2026 hateganyijwe igikorwa cyiswe “Intambwe ya Nyirarumaga”, kigamije kuzirikana no gushimira uruhare rw’abagore mu buhanzi, umuco n’iterambere ry’igihugu.
Muri uru rugendo, abazaryitabira bazasura ahantu nyaburanga hatandukanye mu Karere ka Huye, bafatanye amafoto n’ibyamamare ndetse banataramire ku musozi wa Kiruri wagenewe ibikorwa by’ubuhanzi.
Ku munsi wa nyuma, ku wa 21 Werurwe 2026, hazaba igitaramo gikomeye kizabera kuri Sitade ya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, kikazaba kirimo abahanzi barenga 15.
Muri abo bahanzi harimo Massamba Intore, Juno Kizigenza, Alyn Sano, Bwiza, hamwe n’abandi benshi bazasusurutsa abazitabira iri serukiramuco.
Yanditswe na ZindukaTodayBlogspot

0 Comments