Ticker

6/recent/ticker-posts

Ad Code

Responsive Advertisement

Abayisilamu basoje Ramadhan basabwe gukomeza ibikorwa by’urukundo n’ubumwe Yanditswe na ZindukaToday.blogspot

Kigali – 20 Werurwe 2026

Abayisilamu mu Rwanda basoje igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan basabwa gukomeza ibikorwa byo gufasha abatishoboye no kwimakaza ubumwe n’ubufatanye mu muryango nyarwanda.

Kuri uyu wa Gatanu, ibihumbi by’Abayisilamu bateraniye kuri Kigali Pelé Stadium mu isengesho risoza Ramadhan ku rwego rw’Igihugu, mbere yo gukomereza ku kwizihiza uyu munsi mukuru mu miryango yabo.

Mu gihe cy’uku kwezi gutagatifu, Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda wakoze ibikorwa bitandukanye by’urukundo n’ubufasha. Muri byo harimo gutanga ibiribwa ku miryango igera ku 7,329, mu rwego rwo kubafasha no gusangira nabo ibyiza bya Ramadhan.

Hakanakusanyijwe amafaranga arenga miliyoni 38 z’amafaranga y’u Rwanda, yakoreshejwe mu kugura ibiribwa byahawe abatishoboye ku munsi wa Eid. Byongeye kandi, hatanzwe toni 20 z’umuceri zasaranganyijwe imiryango 3,855 hirya no hino mu gihugu.

Mu rwego rwo guteza imbere uburezi, urubyiruko 587 rwabonye ubufasha bwo kwiga, aho 497 bigishijwe imyuga itandukanye, 64 bishyurirwa amashuri yisumbuye, naho 26 babona amahirwe yo gukomeza muri kaminuza, haba mu Rwanda no mu mahanga.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya, yasabye Abayisilamu kudahagarika ibikorwa byiza bakoze muri Ramadhan, ahubwo bakabyubakiraho mu mibereho yabo ya buri munsi.

Yagize ati: “Gusoza Ramadhan si iherezo ry’ibikorwa byiza. Tugomba gukomeza gusenga, gufasha abatishoboye no gukomeza kwitanga. Umunyabwenge ni ufata amasomo y’uku kwezi akayagira umusingi wo gukomeza ibikorwa byiza.”

Yakomeje ashimangira ko Ramadhan ari ishuri ryigisha ubumwe, asaba Abayisilamu gukomeza kurinda no gusigasira umubano mwiza, birinda icyatuma batandukana.

Ibi bikorwa byaranze Ramadhan bigaragaza uruhare rw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no gushimangira indangagaciro z’ubumuntu n’ubufatanye.



 

Post a Comment

0 Comments