Kigali – 19 Werurwe 2026
Umuhanzi Nemeye Platini, uzwi cyane nka Platini P, yagaragaje ko abahanzi nyarwanda bafite ubushobozi bwo gukora ibitaramo bikomeye ku rwego mpuzamahanga, ariko ko imbogamizi ikomeye ari uburyo batishyurwa nk’uko bigenda ku bahanzi baturuka hanze.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ku wa 18 Werurwe 2026, Platini P yavuze ko guha agaciro abahanzi b’imbere mu gihugu binyuze mu mishahara iboneye byabafasha gutanga umusaruro urushijeho ku rubyiniro.
Yagize ati: “Yego, hari abahanzi bakomeye mu Rwanda. Niba mukeneye ko dukora neza kurushaho, mutwishyure nk’ayo mubaha abanyamahanga, hanyuma muzavuge nyuma.”
Ibi yabitangaje nyuma y’igitaramo cy’umuhanzikazi w’Umunyamerika Doja Cat cyabereye muri BK Arena ku wa 17 Werurwe 2026, cyavuzweho gukora ku rwego rwo hejuru no gushimisha abafana mu buryo budasanzwe.
Iki gitaramo cyakurikiwe n’ibitekerezo byinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu bafana bagaragaje ko bigoye kubona umuhanzi wo mu Rwanda wakora ku rwego nk’urwo. Gusa hari n’abavuze ko mu bijyanye n’imyambarire n’imyitwarire ku rubyiniro, abahanzi nka Alyn Sano na Marina bashobora kugera kuri urwo rwego.
Platini P ashimangira ko ikibazo nyamukuru kiri mu buryo abahanzi nyarwanda bahabwa amafaranga make ugereranyije n’abanyamahanga, ibintu avuga ko bigabanya ubushobozi bwo gushora mu myiteguro y’ibitaramo bikomeye.
Ku rwego mpuzamahanga, abahanzi bafite izina rikomeye bakurura abafana benshi ndetse bagahabwa amafaranga menshi ku bitaramo byabo. Ibi bituma bashobora gushora imari mu ikoranabuhanga, imyambaro n’imyiteguro itandukanye ituma ibitaramo byabo biba byihariye.
Abahanzi bakomeye ku isi nka Cardi B na Burna Boy nabo bagaragaje ko itandukaniro mu mishahara hagati y’abahanzi bo mu bihugu bitandukanye ari ibisanzwe, cyane cyane bitewe n’ubukungu bw’isoko n’ubushobozi bw’umuhanzi gukurura abafana.
Nubwo bimeze bityo, Platini P agaragaza ko gushyigikira abahanzi nyarwanda no kubaha agaciro kangana n’ako bahabwa hanze byafasha kuzamura urwego rw’imyidagaduro mu Rwanda, ndetse bikabafasha guhatana ku rwego mpuzamahanga.

0 Comments