Ticker

6/recent/ticker-posts

Ad Code

Responsive Advertisement

Uzabyigana azaba ataratojwe” – Minisitiri Utumatwishima ku myambarire ya Doja Cat yateje impaka Yanditswe na ZindukaToday.blogspot

 Kigali – 18 Werurwe 2026



Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yasabye Abanyarwanda kuzamura imyumvire ku bijyanye n’imyitwarire n’imyambarire y’abahanzi ku rubyiniro, nyuma y’impaka zakurikiye igitaramo cy’umuhanzikazi Doja Cat cyabereye i Kigali.

Izi mpaka zatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko Doja Cat yaserutse mu gitaramo cya Move Afrika cyabereye muri BK Arena ku wa 17 Werurwe 2026, yambaye imyambaro igaragaza umubiri we, ibintu bamwe bagaragaje ko bitajyanye n’umuco nyarwanda.

Abatari bake bagaragaje impungenge ku ngaruka bishobora kugira ku rubyiruko, cyane cyane abana bato bashobora kutabasha gutandukanya ibibera ku rubyiniro n’imyitwarire ya buri munsi. Hari abavuze ko imyambarire nk’iyo ishobora gutuma bamwe bayigana batabanje gusobanukirwa aho ikwiye gukoreshwa.

Mu gusubiza ibi bitekerezo, Minisitiri Utumatwishima yashimangiye ko ibikorwa by’abahanzi ku rubyiniro ari ubuhanzi bugamije imyidagaduro, kandi bidakwiye gufatwa nk’urugero rw’imibereho ya buri munsi.

Yagize ati: “Tuzamure imyumvire. Ku rubyiniro, umuhanzi akora ‘performance’ ijyanye n’ubuhanzi bwe. Si ku rusengero, si mu ishuri cyangwa mu rugo. Uzabyigana atari Doja Cat kuri ‘stage’, azaba ataratojwe.”

Yakomeje asobanura ko uburere bw’umwana butagomba gushingira ku byo abona mu bitaramo, ahubwo bugakomoka mu rugo, ku ishuri no mu muryango mugari.

Ati: “Umwana ntatorezwa muri ‘music arena’. Atorezwa mu rugo, mu rusengero no ku ishuri. Ibyo abona mu bitaramo ni ubuhanzi, kimwe no kureba filime z’ibitekerezo (‘fiction’), bidakwiye kwigana.”

Minisitiri yagaragaje ko ari ingenzi gutandukanya ubuhanzi n’ubuzima busanzwe, asaba ababyeyi n’abarezi kugira uruhare rukomeye mu gufasha urubyiruko gusobanukirwa ibyo rutandukanye.

Ku rundi ruhande, Doja Cat azwiho imyambarire itandukanye kandi itinyuka (‘bold fashion’), akenshi igaragaza ubutumwa bwihariye bujyanye n’indirimbo cyangwa album arimo kumenyekanisha. Abasesenguzi b’imyidagaduro bavuga ko ibi biri mu rwego rwo kugaragaza ubuhanzi bwe ku rubyiniro, aho aba agamije gutanga ubunararibonye bwuzuye ku bafana be.

Ibi biganiro byongeye kugaragaza impaka zisanzwe ziba hagati y’umuco, ubuhanzi n’imyidagaduro mpuzamahanga, aho hakomeje kwibazwa uko byahuza n’indangagaciro z’umuco nyarwanda mu gihe isi igenda ihinduka.




Post a Comment

0 Comments