Ticker

6/recent/ticker-posts

Ad Code

Responsive Advertisement

Miss Mutesi Jolly yashyizwe mu banyafurika 100 bazahabwa ibihembo by’icyubahiro muri Nigeria

 


Mu rwego rwo gukomeza kugaragaza Abanyarwanda ku ruhando mpuzamahanga, Mutesi Jolly wahoze ari Nyampinga w’u Rwanda 2016, yashyizwe ku rutonde rw’abantu 100 b’indashyikirwa bazahabwa ibihembo bizwi nka Iconic Personalities Awards 2026.

Ibi bihembo biteganyijwe gutangirwa mu mujyi wa Lagos muri Nigeria ku wa 10 Mata 2026, bikazabera muri hoteli ya Oriental. Ni ibihembo bigamije guha icyubahiro abanyafurika bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’umugabane, binyuze mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ubuyobozi, ubushakashatsi ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.

Ku nshuro ya mbere, Mutesi Jolly yinjiye kuri uru rutonde, aho agaragara nk’umwe mu rubyiruko rwagize uruhare rugaragara mu bikorwa by’iterambere n’ubugiraneza, cyane cyane mu gufasha no guteza imbere urubyiruko.

Uyu mukobwna kubera ibikorwa bye bifatika no kuba icyitegererezo ku bakobwa benshi, haba mu Rwanda no hanze yarwo.

Abategura ibi bihembo bagaragaje ko intego yabo ari ugushimangira ko Afurika ifite imbaraga zo kwiteza imbere, aho ibisubizo byinshi ku bibazo byayo bigomba guturuka ku banyafurika ubwabo.

Mu bandi bazahabwa ibi bihembo harimo amazina atandukanye arimo Elizabeth Bello, impanga Joseph na Emmanuel Okon, Tania Ngo, Berthe Shastri, Jacqueline Julius wo muri Tanzania, Victoria Smart, Sharon Otieno, Divine Joy, Joseph Brigs ndetse na Cynthia Chioam Ekeka n’abandi benshi.

Kwinjira kwa Mutesi Jolly muri aba bantu 100 b’indashyikirwa ni ishema rikomeye ku Rwanda muri rusange, bikaba binagaragaza uruhare Abanyarwanda bakomeje kugira mu iterambere ry’Afurika no ku rwego mpuzamahanga.a wigeze no guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss World, yakomeje kumenyeka




Post a Comment

0 Comments