Umunyarwenya Babu Joe yasangije abantu ubuhamya bukomeye bw’ubuzima bwe, aho yavuze ko yigeze kuremba cyane kugeza aho ajya muri koma iminsi itatu, ibintu asobanura nk’aho “yapfuye akazuka.”
Mu kiganiro cyihariye, Babu Joe yavuze ko uburwayi bwe bwatangiye ku wa 2 Gashyantare 2026, ubwo yari afite gahunda nyinshi zirimo no kuyobora igitaramo. Gusa ngo yatangiye kumva umunaniro udasanzwe, ahitamo gufata akanya ko kuruhuka, atazi ko ari bwo ubuzima bwe bwari bugiye kujya mu kaga gakomeye.
Abari kumwe na we, barimo bagenzi be banyarwenya, baje kumushakisha nyuma yo kubona atitaba telefoni. Bageze iwe, bamusanze arembye cyane bahita bamujyana kwa muganga, aho byabanje gukekwa ko yitabye Imana, ariko abaganga bemeza ko akiri muzima batangira kumutabara byihuse.
Mu gihe yajyanwaga kwa muganga, umutima we wahagaze inshuro nyinshi, ariko abaganga bakomeza kuwugarura. Ageze ku bitaro bya gisirikare i Kanombe, yahise ashyirwa ku byuma bimufasha guhumeka, ajya muri koma yamazemo iminsi itatu.
Ku munsi wa kane, Babu Joe yongeye gufungura amaso, asanga umuryango we uri kumusengera, nyuma y’uko bari bamaze kumenyeshwa ko ubuzima bwe buri mu kaga gakomeye.
Mu buhamya bwe, yavuze ko mu gihe yari muri koma, yumvise ameze nk’uri ahantu hijimye ariko hatuje cyane, ibintu avuga ko bitazibagirana mu buzima bwe. Yakomeje avuga ko nyuma yaho hantu, yagiye ahandi hameze nk’ahera cyane, aho yavuze ko yabonye nyakwigendera Yvan Buravan ndetse na Jay Polly.
Ibyo yabonye n’ibyo yumvise muri icyo gihe, Babu Joe avuga ko byamuhinduriye imitekerereze ku buzima, bituma arushaho guha agaciro ubuzima no gushimira kuba yarahawe amahirwe ya kabiri yo kubaho.
Ubu uyu munyarwenya ari gukira neza, akaba akomeje gusubira mu bikorwa bye bya buri munsi, aho ashimangira ko ubuzima ari impano ikomeye umuntu akwiye kurinda no guha agaciro buri munsi.

0 Comments