Ticker

6/recent/ticker-posts

Ad Code

Responsive Advertisement

Chuck Norris wamamaye muri filime n’imikino njyarugamba yitabye Imana ku myaka 86

 



Umunyamerika Chuck Norris, amazina ye nyakuri akaba Carlos Ray Norris, wamamaye cyane muri sinema no mu mikino njyarugamba, yitabye Imana ku myaka 86 y’amavuko.

Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’umuryango we binyuze ku mbuga nkoranyambaga, aho watangaje ko yitabye Imana ku wa Kane, ashyizwe mu mahoro kandi akikijwe n’abo mu muryango we.

Mu myaka ya 1960, Chuck Norris yari umwe mu bakinnyi ba karate bakomeye ku Isi, aho yegukanye ibikombe byinshi ndetse akagira izina rikomeye mu mikino njyarugamba. Uretse kuba yari umuhanga muri karate, yanamenyekanye cyane muri sinema, aho yakinnye filime nyinshi zakunzwe n’abatari bake.

Mu buzima bwe bwa sinema, Norris yigeze gukinana na Bruce Lee muri filime yitwa The Way of the Dragon, filime yamugize icyamamare ku rwego mpuzamahanga.

Nyuma y’aho, yakomeje gukina izindi filime zakunzwe cyane zirimo Invasion USA na The Delta Force, ndetse anagaragara muri televiziyo mu ruhererekane rwa Walker, Texas Ranger rwakunzwe n’abantu benshi ku Isi.

Urupfu rwe rusize icyuho gikomeye mu ruganda rwa sinema no mu mikino njyarugamba, aho yari afatwa nk’icyitegererezo n’abatari bake. Abamukundaga n’abakoranye na we bakomeje kumuha icyubahiro, bamwibuka nk’umunyabigwi wagize uruhare rukomeye mu guteza imbere imyidagaduro ku Isi.

Post a Comment

0 Comments