KIGALI – Raporo nshya y’ubukungu iteye inkeke iragaragaza ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro (Inflation) ukomeje guca intege ubukungu bw’ibihugu byinshi muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Muri uyu mwaka wa 2026, mu gihe u Rwanda ruri mu bihugu bagerageje guhangana n’iri hungabana, ibindi bihugu 10 byisange mu mazi mabi aho ibiciro byatumbagariye hejuru ya 9%.
Inflation: Umwanzi wa mbere w’ubushobozi bw’umuturage
Mu gihe igipimo cya Consumer Price Index (CPI) gikomeje kuzamuka mu gihe kirekire, biba bisobanura ko hari ihungabana rikomeye ku isoko. Ibi bigira ingaruka ziziguye ku baturage, abacuruzi, ndetse n’ingengo y’imari ya Leta.
Urugero rufatika rw’iyi "Inflation" ni nk’igihe umugati waguraga 500 Frw none ukaba ugeze kuri 700 Frw. Ibi bituma amafaranga umuturage afite atakaza agaciro, bityo ubushobozi bwe bwo guhaha (Purchasing Power) bukagabanuka bitewe n'uko amafaranga aba atakibasha kugura ibintu byinshi nk’uko byari bimeze mbere.
Ibihugu 10 biyoboye izamuka ry’ibiciro muri Afurika (2026)
Muri uyu mwaka, igihugu cya Sudan ni cyo kiyoboye ibindi n’umuvuduko udasanzwe w’izamuka ry’ibiciro. Dore uko urutonde rwifashe:
| Umwanya | Igihugu | Igipimo cya Inflation (%) |
| 1 | Sudan | 77.7% |
| 2 | South Sudan | 33.3% |
| 3 | Malawi | 21.9% |
| 4 | Burundi | 16.8% |
| 5 | Angola | 14.9% |
| 6 | Nigeria | 14.9% |
| 7 | Ethiopia | 11.6% |
| 8 | São Tomé & Príncipe | 11.0% |
| 9 | Sierra Leone | 10.4% |
| 10 | Zambia | 9.0% |
U Rwanda ntirurimo: Nubwo ibiciro mu Rwanda na byo byazamutse, ntabwo ruri muri ibi bihugu 10 bifite ibibazo bikomeye kurusha ibindi, ibyerekana ko hari ingamba zafashwe zo kugabanya igitutu ku isoko ryo mu gihugu.
Intandaro y’ikibazo: Intambara na Peteroli
Nk’uko bitangazwa na Banki y’Isi (World Bank), umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu muri Afurika uteganyijwe kuguma kuri 4.1% muri uyu mwaka wa 2026. Zimwe mu mpamvu zishyizwe mu majwi harimo:
Intambara muri Iran: Ihungabana rya politiki mu Burasirazuba bwo Hagati ryagize ingaruka zikomeye ku miyoboro y’ubucuruzi n’ingufu.
Ibiribwa n’Ingufu: Kuzamuka kw’ibiciro bya lisansi bituma n’ibiciro by’ibiribwa bizamuka kuko gutwara ibicuruzwa bihenda.
Ihindagurika ry’imari: Urwego rw’imari ku isi rwakomeje guhindagurika, bigabanya icyizere cy’abashoramari.
Ingaruka ku bukene bukabije
Raporo ya Africa Economic Update yo muri uyu mwaka iteye impungenge ku bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba nka Cameroon, Senegal na Mali. Iteganya ko abantu hagati ya 400,000 na miliyoni 1.9 bashobora kwisanga mu bukene bukabije bitewe n’ubu buhende bw’ubuzima.
Iyo ibiciro bizamutse vuba, imiryango myinshi isanzwe ikoresha igice kinini cy’amafaranga ku bintu by’ibanze (ibiribwa n’ingufu) isigara idafite ubushobozi bwo kwivuza cyangwa kwiga, ibi bikaba ari inzitizi ikomeye ku iterambere rirambye ry’umugabane.
Inkuru ducyesha: Business Insider Africa & World Bank Reports.

0 Comments